Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi n’abandi bose bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO riherereye mu Mujyi wa Musanze, ku wa Gatandatu.
Mu itangazo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko abantu babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bahungabanyijwe n’iyi nkongi.
Iri tangazo rigira riti: “Bagejejwe kwa muganga bitabwaho n’abaganga. Abenshi bamaze gusezererwa, mu gihe babiri mu bahungabanye ari bo bagikurikiranwa n’abaganga.”
Guverinoma yashimiye Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bagize uruhare mu bikorwa byo gutabara.
Yagize iti: “Bakoreye hamwe ibishoboka byose kugira ngo hatagira umuntu uhasiga ubuzima, kandi bakumira ko umuriro wakwirakwira mu zindi nyubako z’ubucuruzi zegeranye n’isoko.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje kandi ko inzego zibifitiye ububasha zikomeje iperereza rigamije kumenya icyateye iyi nkongi.
Guverinoma y’u Rwanda yijeje ubufatanye mu gusana isoko rya GOICO kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byongere gusubukurwa.
INKURU ZABANJE…
Nta wahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Musanze
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

