Joy-Lance Mickels ukinira Sabah Baku yo muri Azerbaijan n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yabaye Umunyarwanda wa mbere watsinze igitego mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’i Burayi, Uefa Champions League.
Iki gitego uyu rutahizamu yatsindiye ikipe ye, yagitsinze mu mukino wa kabiri w’amajonjora muri iri rushanwa rikomeye ku Mugabane w’i Burayi, ubwo ikipe ye yatsindaga SK Slavia Prague yo muri Repubulika ya Tchèque ubwo Sabah Baku yatsindaga ibitego 2-0.
Joy-Lance Mickels, yatsinze igitego ku munota wa 88 ubwo cyazaga kiyongera ku kindi ikipe ye yari yatsinze, maze umukino urangira begukanye intsinzi y’ibitego 2-0.
Uretse gutsinda iki gitego, uyu rutahizamu w’Umunyarwanda, yanabaye umukinnyi mwiza w’umukino [Man of the match]. Yashimiye bagenzi be bagize uruhare mu kwitwara neza kwe muri uyu mukino, cyane ko ari igihembo yabonye avuga ko yahoze yifuza kuzatsindira mu irushanwa nk’iri rikomeye i Burayi.
Ikindi gitego cya Sabah Baku, cyatsinzwe na Kaheem Parris ku munota wa 49.
Indi mikino yabaye:
Arsenal 3-0 Lille
Galatasaray 1-4 FC Barcelone
Viking 3-3 Bayern Munich
Inter Milan 3-4 Club Brugge
RB Leipzig 1-0 PSV Eindhoven
Villarreal 3-1 Napoli
Lens 0-2 Sporting CP


UMUSEKE.RW

