Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko kuri ubu mu gihe cyo gutanga amakuru y’abagizweho ingaruka n’ibiza, ibyiciro by’abantu bafite ubumuga bisigaye byitabwaho bitandukanye no mu myaka yashize.
Umukozi ushinzwe Imicungire y’ibiza mu Karere ka Gisagara, Hakizimana François avuga ko ubusanzwe bajyaga batanga amakuru y’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, nta mwihariko bajyaga bashyiramo ku bantu bafite ubumuga, bari muri uwo mubare cyangwa abahitanywe na byo.
Ati: “Mu myaka yabanje mbere y’uko tubona umufatanyabikorwa NUDOR, twatangaga raporo isanzwe tutitaye ku byiciro by’abantu bafite ubumuga, ariko kuri ubu noneho aho tumaze kugirana amasezerano n’imikorere myiza ifatika n’uyu mufatanyabikorwa iyo ahantu habaye ibiza, dusaba raporo ikubiyemo umubare w’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza harimo n’abantu bafite ubumuga kugira ngo tumenye ubufasha bwihariye tugomba kubagenera.”
Yakomeje agira ati: “Mu biza biheruka kwibasira abaturage batuye mu Kagari ka Cyiri, Umurenge wa Gikonko muri uku kwezi kwa Gicurasi, twabaruye imiryango 26 muri yo habaruwemo abantu 8 bafite ubumuga.”
Mukansenga Christine umubyeyi w’abana 4 harimo umwe ufite ubumuga agaruka ku mbogamizi yahuye na zo igihe ibiza bibageraho.
Ati: “Kuri uriya munsi w’ibiza nari mufite ndi mu nzu, amahindu apfumagura amabati, nafashe umutaka nditwikira, ndamuheka, ndakomera ariko nkumva ko nakwiruka, ndavuga nti niba ari ugupfa mpfane na we.”

Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Niyonizeye Placide avuga ko iyo ibiza bije bigira ingaruka zikomeye ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona cyane cyane.
Ati: “Igihe ibiza bije wa muntu ufite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona afashwa ate?”
Niyonizeye avuga ko umuryango Nyarwanda wagombye kwita kuri abo bantu kugira ngo ubamenyeshe amakuru y’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’icyegeranyo cyatanzwe n’ikigo cy’iteganyagihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko mu miryango 26 yagizweho ingaruka n’ibiza basanze imiryango 13 irimo abantu babiri bafite ubumuga bagomba guhabwa amabati bitarenze taliki ya 15/06/2026.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Gisagara
