Umunyemari Elon Musk akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Tesla, yamuritse imodoka nshya avuga ko ifite ubushobozi bwo kuguruka no kuzamuka mu kirere hashingiwe ku bushobozi bw’ibikoresho biyikoze biyiha umwuka uyifasha kumara umwanya mu kirere.
Iyo modoka ya siporo yo mu bwoko bwa Roadster yagenewe gutwara abantu babiri, yamuritswe ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2026, mu kigo cya SpaceX gikorerwamo igeragezwa ry’ikoranabuhanga, giherereye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu igerageza ryakozwe, iyi modoka yazamutse ahantu hahanamye hari hakozwe nk’umuhanda muto, igeze aho urangirira imanuka ireba hasi, mu mwanya wo kuba yakwitura hasi imanuka iguruka mu kirere nyuma igeze hafi y’ubutaka ibasha gusimbuka umurongo w’izindi modoka za Tesla zari ziparitse aho hasi bayiziteze ngo izigonge.
Musk yavuze ko iyo modoka ya Roadster ifite utwobo 10 dusohokamo umwuka n’ibigega bibikwamo umwuka ibyo bikaba biyifasha kuzamuka mu kirere no kwihuta cyane igihe iri ku butaka.
Yasobanuye ko iyo modoka ishobora kuva kuri kilometero 0 ikagera kuri 60 z’umuvuduko ku isaha mu gihe kiri munsi y’isegonda rimwe.
Yasobanuye ko iryo koranabuhanga ryaturutse ku bufatanye bwa Tesla, ikigo gikora imodoka, na SpaceX, ikigo gikora ibyogajuru n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ngendo zo mu kirere.
Iryo gerageza ryakozwe nta muntu uyitwaye. Musk yasobanuye ko byari mu rwego rwo kwirinda impanuka mu gihe ikoranabuhanga ryayo ryaba ritagenze nk’uko byari byitezwe.
Yagize ati “Ntabwo byanze bikunze byari kugenda neza. Birashoboka ko byari gukunda, ariko iyo bidakunda, twari kuba turi kure y’aho bishobora guteza ikibazo.”
Nubwo igerageza ryerekanye ko iyo modoka ishobora gusimbuka ikanazamuka mu kirere, ntiryagaragaje ko ishobora gukora ingendo ndende iri mu kirere. Elon Musk yavuze ko ikorwa nyaro ry’izo modoka rizatangira mu 2028.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

