Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 28 barimo Manzi Thierry utari wahamagawe ubushize, mu mwiherero wo gutegura imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Mali mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.
Urutonde rw’aba bakinnyi bagomba gutangira umwiherero w’Amavubi, rwatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026. Rugaragaraho bamwe mu bakinnyi batakinnye imikino ibiri u Rwanda ruheruka gukina na Liberia na Cap-Vert.
Mu bakinnyi bahamagawe, harimo Manzi Thierry, Ruboneka Bosco na Ganijuru Elie, bose batari bahamagawe mu mikino Amavubi aheruka gukina. Ntabwo hagaragaraho kandi Noam Emeran wari wakinnye umukino we wa mbere ubwo u Rwanda rwatsindiraga Cap-Vert iwayo.
Biteganyijwe ko umukino wa Gatatu n’uwa Kane mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Amavubi azakina na Mali, uzaba ku wa 13 Ugushyingo 2026 kuri Stade du 26 Mars i Bamako na tariki ya 17 Ugushyingo 2026 kuri Stade Amahoro i Kigali.
U Rwanda ruyoboye itsinda K n’amanota atandatu, rugarukirwa na Malia banganya amanota mu gihe Liberia na Cap-Vert zo nta nota zirabona.



UMUSEKE.RW

