Browsing category

Iyobokamana

Abanyamadini biyemeje guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abanyamadini biyemeje gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryugarije umuryango nyarwanda, bashingiye ku ijwi ryabo rigera kure no kuba abaturage babagirira icyizere cyane. Byatangajwe ku wa 18 Ukwakira 2024 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi ba Leta, ab’amatorero, imiryango ya gikristo n’imiryango itegamiye kuri Leta. Hagaragajwe ko kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere ari […]

Pastor Baloguu yasabye Abakirisitu gukora aho kwizerera mu bitangaza

Abakirisitu bagiriwe inama yo gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwizerera mu bitangaza , kuko ibitangaza ari ugukorana imbaraga, Imana ikazabishyiramo umugisha. Ni inama yatanzwe n’Umushumba w’itorero The Citizens Church Kigali Worship Center, Pastor Peter Beloguu. Pastor Baloguu avuga ko abantu bakwiye gukora n’imbaraga zabo zose kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo ahubwo bagasaba Imana […]

Igitaramo “I Bweranganzo” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro, cyiswe ‘I Bweranganzo 2024’. Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Lemigo Hotel. Umwaka […]

Intambwe tumaze gutera ikwiriye kudutera gushima- Dr. Murigande

Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr.Charles Murigande, yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 30 abanyarwanda bagenze mu nzira yo kwiyubaka, rukwiriye gutuma bashima Inama. Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo tariki 29 Nzeri 2024, Abanyarwanda bahurire mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’, muri Stade Amahoro. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri, tariki 24 Nzeri, umuhuzabikorwa […]

Urubyiruko rw’aba Guides n’Abaskuti rwahuriye mu ngando y’amahoro

Urubyiruko rw’aba Guides n’Abaskuti ruturutse mu bihugu birimo Libani, Ubufaransa, Ivory Coast, n’u Rwanda ruri mu ngando y’icyumweru muri Ecole Technique St Kizito Musha mu Karere ka Rwamagana, igamije kubaka ubumwe n’amahoro arambye. Iyi ngando yateguwe n’umushinga Planete, uterwa inkunga n’Ubufaransa, ukorera mu bihugu bitanu: u Rwanda, Libani, Ubufaransa, Ivory Coast, na Tunisiya, itarabashije kwitabira. […]

Sheikh Nzanahayo yongeye gutorerwa kuyobora “Majlis”

Biciye mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Nzanahayo Kassim yongeye gutorerwa kuyobora Inama y’Aba-Sheikh mu Rwanda (Majlis Shuyukh) mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Aya matora yabereye mu Kigo Ndagamuco kizwi nko kwa Kadafi, kuri iki Cyumweru. Yitabiriwe n’aba-Sheikh ndetse n’aba-Sheikhat 102. Abarimo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa wari umushyitsi mukuru, Visi Mufti, […]

Muhanga: Leta yabahaye amashanyarazi bizanira amazi  

Abateye iyi ntambwe ni abatuye mu Mudugudu wa Kabayaza, Akagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga. Ni Umudugudu ukikijwe n’imisozi miremire ku buryo abajyaga kuvoma bamanuka bakazamuka imwe muri iyo misozi. Abo baturage bavuga ko ingo 40 ku 170 zituye uyu Mudugudu nizo zishyize hamwe zikusanya amafaranga yo gukurura amazi bayakuye ku kilometero […]

Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu mibanire myiza y’ingo

Abanyamadini basabwe kurenga ku nyigisho batanga bakegera abayoboke babo bakamenya uko ingo zabo zibayeho, ndetse bakabaganiriza ku birebana n’imibonano mpuzabitsina. Ibi babitangaje nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi atatu bihuza abagize umuryango mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo biwugarije. Abahuguwe bavuga ko hari byinshi babonye nk’ibisubizo bya bimwe mu bibazo byugarije umuryango muri iyi minsi. Ruzagiriza […]

Abakirisitu Gatorika bakoraniye i Kibeho kwizihiza ‘Assomption ‘

Abakristu baturutse mu bihugu bitandukanye barenga ibihumbi 85 bizihirije umunsi mukuru wa Assomption ku Ngoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho . Igitambo cya Misa ntagatifu cyayobowe na Mgr Celestin HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Gikongoro. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko kuri uyu munsi  haitabiriye abantu benshi kuko mu gitaramo gusa  bari […]

Abagabo bo muri EAR bahagurukiye ibibazo byugarije imiryango

Abagize Ihuriro ry’Abagabo bubatse ingo za Gikirisitu (Fathers’ Union) mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), bateraniye mu nama yabereye kuri Diyosezi ya Kigali, ikaba yari igamije kwiga uburyo bwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda. Ni inama yarebeye hamwe uruhare rw’abagabo mu iterambere rusange ry’imiryango, Itorero n’Igihugu muri rusange. Yitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye mu Itorero, barimo abacidikoni, abapasitori, […]