Browsing category

Iyobokamana

Jonathan Niyo yasohoye indirimbo isaba abantu kugandukira Imana-VIDEO

Jonathan Niyo, usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo yise “Nguhaye Umitima” yakoranye na Obed Zawadi. Muri iyi ndirimbo, basaba abantu kugandukira Imana bakayiha imitima yabo, kugira ngo ibayoboye mu nzira ikwiye kandi inabaruhure mu bihe bigoye. Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025. Mu kiganiro […]

Rwanda: Izindi nsengero zafunzwe burundu

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwasohoye urutonde rw’Imiryango itanu ishingiye ku myemerere, yahagaritswe kubera gukora mu buryo budakurikije amategeko. Ni mu butumwa RGB yasohoye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025 bumenyesha abantu bose ko yatesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi kuri iyo miryango ishingiye ku myemerere. Iyo miryango irimo Rwanda Faith Mission, Pentecostal Out-Reach Church, International Missionary […]

Perezida Kagame yasabye abayobozi guhagurukira abiyambika ubusa

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi guhagurukira ikibazo cy’abiyambika ubusa biganjemo inkumi n’abasore basakaza ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abiyandarika muri ubwo buryo no mu mutwe haba harimo ubusa. Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu ku wa 19 Mutarama 2025. Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiriye kubona mu […]

Rwanda: Abemera Kristo basabwa kunga ubumwe butajegajega

Hakunze kumvikana no kugaragara abasengera mu madini n’amatorero atandukanye, bahagarara ku myemerere n’imigirire yabo, bashaka kumvisha abandi ko ari yo inoze. Rimwe na rimwe, ibi bigakurura impaka zishobora guteza umwiryane, bikangiza ubumwe bw’abemera Kristo. Niyo mpamvu Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufatanyije n’abahagarariye amadini n’amatorero bateguye icyumweru ngarukamwaka cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo cyiswe ‘Unity […]

Abakristo baregwa ‘Kurwanya ububasha bw’Amategeko’ basabiwe gufungwa imyaka 7

Incamake: Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare bwasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi  bubashinja, Gukura abana mu ishuri, kwanga inkingo, kutubahiriza gahunda za Leta, kudatanga Mituweli, n’ibindi byose bikibumbira mu cyaha cyo ‘Kurwanya ububasha bw’amategeko.’ Abaregwa ni abantu umunani bamaze hafi umwaka bafunzwe, bamwe bemera ibyaha abandi bakabihana. Bafashwe ku itariki 13 […]

Gicumbi: Abaturiye umupaka baca ‘ Panya’ bakajya gushakira Imana Uganda

Abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, mu Karere ka Gicumbi,babwiye UMUSEKE ko kuri ubu bari guca inzira z’ubusamo bakajya gusengera muri Uganda ngo kuko insengero zaho zose zifunze. Hashize igihe Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, RGB rukoze igisa n’umukwabu ku miryango ishingiye ku myemerere (insengero) itujuje ibisabwa  yambuwe ubuzima gatozi indi irahagarikwa. Mugabowishema Eric, Umwe mu […]

Abanyamadini biyemeje guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abanyamadini biyemeje gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryugarije umuryango nyarwanda, bashingiye ku ijwi ryabo rigera kure no kuba abaturage babagirira icyizere cyane. Byatangajwe ku wa 18 Ukwakira 2024 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi ba Leta, ab’amatorero, imiryango ya gikristo n’imiryango itegamiye kuri Leta. Hagaragajwe ko kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere ari […]

Pastor Baloguu yasabye Abakirisitu gukora aho kwizerera mu bitangaza

Abakirisitu bagiriwe inama yo gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwizerera mu bitangaza , kuko ibitangaza ari ugukorana imbaraga, Imana ikazabishyiramo umugisha. Ni inama yatanzwe n’Umushumba w’itorero The Citizens Church Kigali Worship Center, Pastor Peter Beloguu. Pastor Baloguu avuga ko abantu bakwiye gukora n’imbaraga zabo zose kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo ahubwo bagasaba Imana […]

Igitaramo “I Bweranganzo” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro, cyiswe ‘I Bweranganzo 2024’. Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Lemigo Hotel. Umwaka […]

Intambwe tumaze gutera ikwiriye kudutera gushima- Dr. Murigande

Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr.Charles Murigande, yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 30 abanyarwanda bagenze mu nzira yo kwiyubaka, rukwiriye gutuma bashima Inama. Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo tariki 29 Nzeri 2024, Abanyarwanda bahurire mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’, muri Stade Amahoro. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri, tariki 24 Nzeri, umuhuzabikorwa […]