Perezida Tshisekedi na Maxime Prévot baganiriye

Perezida Tshisekedi na Maxime Prévot baganiriye ku ntarambara ya Congo

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, kuwa 18 Nzeri 2026,yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubuligi, Maxime Prévot uri muri icyo gihugu.

Maxime Prévot kuri X yavuze ko ibiganiro bye na Tshisekedi byagarutse mubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu.

Aba bombi banaganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo n’imbaraga ziri gushyirwa mu buhuza mu gihe hagikomeje ibiganiro hagati y’impande zihanganye muri Congo.

Minisitiri Maxime Prévot, yavuze ko ibihugu byombi bikomeje gushimangira ubufatanye.

Ati “Ubufatanye bwa DRC n’Ububiligi bwubatse bushingiye ku rufatiro rukomeye kandi icyifuzo dusangiye twese  ni uko butera imbere.”

Maxime Prévot agiriye uruzinduko muri RDCongo mu gihe hashize igihe amasezerano y’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo adashyirwa mu bikorwa ndetse impande zombi zakomeje imirwano.

Muri Mata umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Maxime Prevot, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye inzira z’ubuhuza ku birebana no kugarura umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Burasirazuba bwayo.

Ni nyuma y’urugendo yari amaze kugirira mu karere mu bihugu bya Uganda,U Burundi na RDC.

Ati “ “Nemeje ko nshyigikiye inzira zitandukanye z’ubuhuza burimo gukorwa kugira ngo amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo na gahunda iyo ari yo yose y’ibiganiro igamije gushimangira ubumwe bw’igihugu no kubahiriza amahame ya demokarasi n’abafatanyabikorwa bose.”

DRC n’u Bubiligi basanzwe bafitanye umubano  ushingiye ku buhahirane, politike n’ibindi bitandukanye.

Gusa bukanengwa ko bufata uruhande rwa Congo ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.

UMUSEKE.RW

 

 

 

 

Share This Article