Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo mu Rwanda

Perezida wa Republika w’uRwanda ,Paul Kagame, kuri uyu wa kane yashyize ibuye fatizo ahagenewe kuzubakwa uruganda rukora inkingo ku bufatanye n’ikigo cya BioNTech.

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo

Ni umuhango wabereye mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, witabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye barimo, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Pereziza wa Komisiyo y’Ubumwe  bwa Afurika, Moussa Faki  Mahamat ,ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Perezida Kagame ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inkingo, yashimiye abafatanyabikorwa b’uRwanda barimo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi,ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS,Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe,ndetse n’izindi nzego zirimo imiryango Mpuzamahanga.

Byumwihariko yashimye BioNTech, yashimye gutangiza ishami ryayo mu Rwanda, rwizeza ko urwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza.

Yagize ati “BioNtech ifite ubushake ku Rwanda ndetse no kuri Afurika.Uku gushyiraho ibuye ryifatizo, rigiye gutuma ubusumbane mu bijyanye n’inkingo biba amateka.”

Perezida Kagame yavuze ko uRwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo n’ubufatanye n’ikigo BionTech , mu gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere uru ruganda.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rushyigikiye ukwiyemeza kw’Ikigo BioNTech cyateguye ikoranabuhanga rigezweho ry’urwo ruganda ruzakoresha ingufu zitangiza ibidukikije ruzaba rwuzuye i Kigali bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.

Ati “Tuzakorana bya hafi kugira ngo ibyo bigerweho. Ubu butaka ni bwo bwahariwe gukorerwaho imiti n’inkingo.”

Umuyobozi mukuru wa BioNTech Uğur Şahin yavuze ko nta gushidikanya byari bikwiye kubona inkingo n’indi miti yifashishwa mu buvuzi butandukanye, bigenewe Abanyafurika kandi bikorewe ku mugabane wa Afurika.

- Advertisement -

Ati “Icyo ni na cyo gitekerezo cy’ingenzi kigenga amahame yacu agenga imikorere y’inkingo n’imiti.”

U Rwanda, Senegal, na Ghana ni byo bihugu byateguriwe kubona iryo koranabuhanga rigezweho rizagezwa ku mugabane w’Afurika ziteranyijwe mu buryo bwa kontineri (BioNTainers).

Buri ruganda muri zo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko zizajya zikora n’inkingo z’izindi ndwara zirimo Malaria, VIH/SIDA n’Igituntu.

Byitezwe ko buri ruganda ruzaba rwubatswe ku buso bwa metero kare 800 aho ruzashyirwa hose, rukaba rugizwe na kontineri 12 zigabye mu byiciro bibiri: ahatunganyirizwa imiti n’ahatunganyirizwa inkingo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW