Haracyari abantu bafite imyumvire itari yo ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu, cyane cyane bitewe n’imyizerere n’imico y’abantu,bigendanye n’ibihugu bakomokamo.
Ibyo biri mu bituma mu bihugu bimwe na bimwe hari aho abafite ubumuga bw’uruhu bicwa kugira ngo bakoreshwe mu migenzo y’abapfumu, ababafata ku ngufu bibwira ko kuryamana n’ufite ubumuga bw’uruhu bikiza indwara zitadukanye (nka SIDA) ndetse n’ibindi bintu bibi babakoresha.
Bamwe mu bafite ubumga bw’uruhu, bagaruka kuri zimwe mu nkuru bumva zibavugwaho zitari zo, ndetse banakomoza ku ihohoterwa bakorerwa mu mashuri bitewe n’uko hari bamwe mu barimu cyangwa abanyeshyuri, badafite amakuru ahagije ku bumuga bw’uruhu.
Uwase Grâce ufite ubumuga bw’uruhu agira ati “Ndabyumva kenshi kuko bajya baduha ubuhamya kenshi. Umuntu yigeze kuduha ubuhamya aratubwira ngo umuntu yaramubwiye ngo iyo bari kubaka inzu,bagahambamo umuntu ufite ubumuga bw’uruhu,ngo iyo nzu nibwo yuzura vuba vuba.”
Komezusenge Charles na we ufite ubumuga bw’uruhu yavuze ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu iyo bari ku ishuri.
Ati” Nza kugira amahirwe yo kujya ku ishuri, nkigerayo message ya mbere, mwarimu yaravuze ati uyu mwana wawe ntago nashobora kumwigisha.”
Akomeza agira ati” Hasigaye ikibazo cy’uko abanyeshyuri mu gihe mwarimu atankunze, nabo rero biba ikibazo.”
Charles akebura abarimu n’abayobozi muri rusange, abibutsa ko ari ab’ikitegererezo ko hari ibyo bakwiriye kwirinda gukora, kuko ababareberaho babafatiraho urugero.
Umuyobozi w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda OIPPA, Dieudonné Akimanizanye, avuga kuri imwe mu myumvire itari yo, bamwe mu bantu bafite ku bafite ubumuga bw’uruhu, ituma bakorerwa ihohoterwa bitewe n’imico y’ibihugu barimo.
- Advertisement -
Ati”Aho rero hazamukiraho n’indi myumvire itari yo,ahanini iba mu mico y’ibihugu bitandukanye,aho abantu bizera ibintu byinshi bitandukanye bitari byo bakumva ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ari imari hari ibindi yakoreshwa kugira ngo umuntu abe umukire,hari ibyo abapfumu bamukoresha kugira ngo bakire indwara runaka .”
Akomeza agira ati” Bituma abantu bafite ubumuga bw’uruhu baba bafite imbogamizi cyane muri sosiyete,kuko ahenshi baricwa bakajya gukoreshwa ibintu bidafite umumaro ahanini biba byavuzwe n’abapfumu“.
Akimanizanye yavuze no ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu, rikorwa n’ababita amazina mabi batiswe n’ababyeyi babo,harimo nka nyamweru ndetse n’andi mabi abapfobya ,avuga ko ibyo bidakwiriye.
Akimanizanye yibutsa abantu ko umwana uvukana ubumuga bw’uruhu abukomora ku babyeyi bombi, bityo ko nta mubyeyi ukwiriye gutoteza uwo babyaranye uwo mwana, kuko hari ababikora bitwaje ko mu muryango wabo nta muntu ufite ubumuga bw’uruhu wigeze avukamo, utotezwa akabwirwa ko uwo mwana yamubyaye ahandi.
Mukarusine Claudine, wabaye umuyobozi wungirije w’umuryango OIPPA, ariko ubu akaba ari umunyamuryango ukora ibikorwa bitandukanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi ndetse n’ubuvugizi cyane cyane muri gahunda z’abafite ubumuga bw’uruhu ndetse n’ubundi bumuga muri rusange, avuga ko imwe mu mbogamizi igihari ari uko abantu benshi batarasobanukirwa ubumuga bw’uruhu.
Ati”Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ni umuntu kimwe n’abandi, nta tandukaniro rihari ,uretse gusa wenda kubona afite uruhu rwera, ariko ibindi bikorwa byose,ni kimwe n’undi muntu“.
Mukarusine yanasabye abajyanama b’ubuzima bita ku babyeyi, ko mu gihe umuntu yabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu, akwiriye kwitabwaho nk’abandi,ndetse bakanagira amatsiko bakabaza amakuru y’uburyo uwo mwana witabwaho.
Umuryango w’abafite ubumuga mu Rwanda OIPPA, ukorera mu Turere 7 tw’igihugu, ubarizwamo abanyamuryango basaga 224, washinzwe muri 2013, nyuma yo kumva iyicarubozo rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu mu bindi bihugu, akaba ari umuryango abawubarizwamo bavuga ko bawushimira kuko wabateye kwiyakira bitewe n’inyigisho ubaha, ndetse no kubafasha mu guharanira uburenganzira bwabo.
Abafite ubumuga bw’uruhu bashimye intambwe iterwa mu kubakira mu muryango
IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW