U Rwanda rwamaganye ijambo rya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Kinshasa. ruvuga ko ribiba amacakubiri mu Banyarwanda kandi rikaba imbogamizi mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ubwo kuri iki Cyumweru yari mu kiganiro n’urubyiruko mu Mujyi wa Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise “Kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa.”
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mutarama 2024, yavuze ko “Perezida Ndayishimiye wari uri gukorera mu nshingano afite nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, amahoro n’umutekano, mu birori byari birimo ibirango by’uyu muryango, yavuze ibintu byinshi bidafite ishingiro ndetse n’ibirego bigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda no gutambamira amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Guverinoma yavuze ko “Abanyarwanda baharaniye gushimangira ubumwe n’iterambere ry’Igihugu. Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakira aya mahirwe, ndetse rugira ibintu ibyarwo ku buryo rugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza harwo.”
“Biteye inkeke kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika Guverinoma yarwo, ko ariko kuba byakorwa n’Umuyobozi w’Igihugu cy’igituranyi, abikoreye ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari ukudashishoza gukomeye no guhonyora amahame y’uyu Muryango.”
U Rwanda ruvuga ko “nta nyungu rufite mu guteza umwuka mubi n’abaturanyi”, rugashimangira ko “ruzakomeza gukora n’abafatanyabikorwa mu Karere no hanze yako mu kwimakaza ituze n’iterambere”.
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rije nyuma yaho Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi avuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwibohora.
Ndayishimiye yashishikariye gukuraho Perezida Kagame
- Advertisement -
UMUSEKE.RW