Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi guhagurukira ikibazo cy’abiyambika ubusa biganjemo inkumi n’abasore basakaza ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abiyandarika muri ubwo buryo no mu mutwe haba harimo ubusa.
Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu ku wa 19 Mutarama 2025.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.
Yashimangiye ko abayobozi mu nzego zitandukanye n’abagize umuryango nyarwanda bakwiye kwita ku burere buhabwa abantu muri rusange kuko nta muryango cyangwa idini byigisha kwambara ubusa.
Ati “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa.”
Yakomeje agira ati “Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
Perezida Kagame yatangaje ko batakwemerera umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ko nk’abayobozi bakwiriye kuzuza inshingano zo kutambika ubusa Abanyarwanda.
Yagarutse ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo ibiyobyabwenge, amakimbirane n’urugomo byageze mu miryango irimo n’iy’abashakanye bamaranye igihe gito.
Ati ” Dushatse rero kugira ngo twuzuze inshingano zacu, ari abatuyobora mu by’amadini n’inyigisho zishingira kuri ibyo dukwiye kwibuka kubikoresha uko bishobotse kugira ngo tugabanye ibihungabanya umuryango Nyarwanda.”
- Advertisement -
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi mu nzego zitandukanye bagomba gukoresha uburyo bwose bwatuma umuryango nyarwanda ubaho utekanye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW