Abantu babiri bo mu karere ka Rulindo bari bitwikiriye ijoro bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ikirombe cyabagwiriye.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 24 Gicurasi 2026, bibera mu Murenge wa Ntarabana, mu karere ka Rulindo, umwe ahita yitaba Imana mu gihe undi agishakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yatangaje ko kugeza ubu umuntu umwe bamukuyemo yapfuye mu gihe undi agishakishwa.
IP Ngirabakunzi ati “Twayamenye nijoro, hari gukorwa ibikorwa byo gushakisha uwo bikekwa ko yahezemo. Ntabwo araboneka kugeza ubu.”
Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Bamenye ko gucukura mu buryo butemewe bitemewe kandi bibujijwe kuko bishyira mu kaga ababikora. Nibegere ibigo bifite inshingano zo gucukura, bifite uruhushya, bareke kwishora mu birombe badafite ubwirinzi na buto.”
Akomeza agira ati “Bakomeze gusangira amakuru n’inzego zibishinzwe aho bagize ikibazo babaze kugira ngo umutekano umere neza.”
UMUSEKE.RW
