Ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima muri Kivu ya Ruguru by’umwihariko mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 bwemeje ko umurwayi rukumbi wa Ebola wari umaze hafi ibyumweru bitatu avurwa yakize ndetse yatashye.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 03 Kamena, 2026 nibwo uriya murwayi wa Ebola wavurirwaga i Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuye mu bitaro nyuma yo kwemeza ko yakize.
Dr. Biya Nkizinkiko yavuze ko uriya murwayi yari amaze igihe avurirwa ku bitaro Heal Africa kuva tariki 16 Gicurasi 2026 hakaba hakozwe umuhango wo kumusezerera.
Yavuze ko iyo hamenyekanye kare ibimenyetso bya Ebola haba hari n’amahirwe yo kuba umuntu yavurwa agakurikiranwa agakira.
Ati “Turasaba abantu bose kwizera inzego z’ubuzima, umuntu ufite ibimenyetso bya Ebola nko gucibwamo, umuriro mwinshi, kuva amaraso, gucika intege guhita abimenyekanisha, bakabibwira inzego z’ubuzima byafasha ko uwo muntu ayirokoka nk’uko uyu byagenze.”
Dr. Biya Nkizinkiko avuga ko uriya muntu wakize Ebola (ni umugore) ubu nta we akwiye gutera ikibazo ngo amwishishe kubera ko yakize kandi ibimenyetso byose byari bimuriho bitagihari, ku buryo nta we yakwanduza ubu.
Kivu Morning Post yatangajwe amashusho ya Dr. Biya Nkizinkiko, avuga ko uriya muntu yahawe akazi, kandi azakomeza kubafasha mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha amakuru kuri Ebola.
Utinya Ebola? Hano hari amakuru yagufasha gusobanukirwa no kuyirinda
UMUSEKE.RW
