Noeline Narubega, wamenyekanye nka Isimbi Noeline, usanzwe akina filimi z’urukozasoni, yatangaje ko we na bagenzi be bane bakorewe icuruzwa ry’abantu.
Isimbi yamamaye mu myaka yashize kubera irushanwa ry’ubwiza yari yitabiriye, ariko ntiyagira amahirwe yo gutoranywa mu bajya mu mwiherero.
Kuva ubwo, uwo mukobwa yatangiye gusohora inkuru z’ubuzima bugoye yanyuzemo n’uko yisanze mu bihugu byo mu mahanga birimo ibyo mu karere no mu Burayi.
Isimbi abinyujije ku muyoboro wa YouTube yatangaje ko hari ibikorwa byo gucuruza abantu bishingiye ku masezerano yo gushyingirwa ku buriganya, aho hari ababeshya abakobwa bakabajyana hanze y’igihugu ku nyungu zabo.
Yashinje umugabo avuga ko afite ubwenegihugu bwa Finland ariko akaba yaragiye muri icyo gihugu anyuze mu Rwanda, gukora ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu harimo abana b’abakobwa bane na Isimbi arimo.
Ati: “Abana b’u Rwanda akabafata akabatwara. Namenye ko ari mu Rwanda ntanga amakuru, baranyihorera. Yatanze ruswa, aracyafata abana bahuje amaraso, kuri mama na papa, akabafata ngo bashakane ku nyungu ze.”
Mu buhamya bwa Isimbi, asaba inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), urw’Abinjira n’Abasohoka, Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (NISS) na Polisi y’Igihugu gukurikirana iki kibazo.
Ati: “Uyu ni umugabo umaze imyaka 15 muri Finland kandi akaba afite abantu azi cyangwa abavandimwe akoresha kugira ngo agire inyungu.”
Mu byo Isimbi ashingiraho avuga ko harimo icuruzwa ry’abantu n’amanyanga, harimo no kuba abashakirwa ibyangombwa bijya muri Finland babanza guhindurirwa umwirondoro, harimo n’amazina yabo bwite n’ay’ababyeyi
Ati: “Ugasanga umuyobozi afashe abavandimwe babiri, rimwe na rimwe banahuje ababyeyi bombi, akabakorera ibyo byangombwa, akabaha icyangombwa cy’ishyingirwa kandi abizi ko ari amanyanga. Ndasaba ko abayobozi baza bagakurikirana iki kibazo.”
Isimbi avuga ko na we ari uko yisanze muri Finland ku nyungu z’uwo mugabo.
UMUSEKE wagerageje kubaza Ubugenzacyaha bw’u Rwanda niba aya makuru barayakiriye, ariko nta cyo bwari bwatangaza.
Muri Kamena umwaka ushize, RIB yatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105 bagaruwe bakuwe mu bihugu bitandukanye bari baragiye gucuruzwa mu mahanga, naho abandi 57 bakumiriwe mbere y’uko binjizwa muri ubwo bucuruzi, mu gihe cy’imyaka itandatu.
Mu bantu 57 bafashwe mbere y’uko bajyanwa gucuruzwa harimo abagore 52 n’abagabo 5.

UMUSEKE.RW
