Itorero Intayoberana rimaze kubaka izina mu mbyino n’imikino ishingiye ku muco, ryatangaje ko imyiteguro y’igitaramo cyiswe “Gira u Rwanda” kigamije guteza imbere umuco Nyarwanda irimbanyije.
Ni igitaramo kizabera mu ihema rirnini muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026.
Aline Sangwa, Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, avuga ko iki gitaramo kigamije gukomeza gusigasira umuco Nyarwanda no kurushaho kuwimakaza.
Yongeraho ko kizaba ari n’umwanya wo gusangira indamukanyo y’amahoro n’Abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ati: “Igitaramo cyitwa ‘Gira u Rwanda’, kuko ari indamukanyo nziza twifuriza Umunyarwanda wese ndetse n’abarukunda. Dufite Imana n’u Rwanda. Ugira Imana agira amahoro nk’ayo dufite; ugira Imana agira igihugu!”
Sangwa anavuga ko urubyiruko ruzashishikarizwa gukora cyane, gukomeza gutwaza no kudacika intege, kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’igihugu no kubaka ejo hazaza heza.
Ati: “Kuko ibyiza biraharanirwa, bikabungabungwa ndetse bigasigasirwa.”
Avuga ko igitaramo cy’uyu mwaka kizaba ku nshuro ya karindwi, kikazarangwa n’imbyino gakondo zirimo iziranga Intayoberana, ingoma, amayugi n’indirimbo z’ubutwari, gukunda igihugu no kwigira.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10Frw aha make, ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 25Frw mu gihe ameza ateye mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 200Frw ku bazagura mbere.
Abazagurira itike ku muryango, itike izaba igura ibihumbi 15Frw, ibihumbi 25Frw n’ibihumbi 35Frw mu gihe ameza ateye mu myanya y’icyubahiro azaba agura ibihumbi 250Frw.
Abifuza kugura amatike yo kwitabira iki gitaramo banyura kuri iyi Link https://intayoberana.sinc.events/gira-u-rwa-2812

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
