Nyuma yo gutsinda amanota 70-65ingimbi za Uganda zitarengeje imyaka 18 muri Basketball, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yabonye itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’amajonjora ya ‘FIBA U18 AfroBasket 2026 Zone 5’.
Uyu mu mukino wa ½ wabereye i Cairo mu Misiri ku manywa yo ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026.
Ni umukino waranzwe n’ihangana rikomeye kuva utangiye, aho u Rwanda rwagaragaje imbaraga mu gace ka mbere no mu gace ka kabiri, cyane ko wari ufite igisobanuro ku mpande zombi.
Ingimbi z’u Rwanda zatsinze agace ka mbere ku manota 17-13, ndetse zibisubiramo no mu gace ka kabiri karangiye zifite amanota 38-23.
Ubwo amakipe yombi yagarukaga mu gace ka Gatatu, ingimbi za Uganda zagarukanye imbaraga nyinshi ndetse zigatsinda u Rwanda amanota 27-4.
Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yakomeje kugendana mu gutsinda, kugeza ubwo Uganda yabashije kugabanya ikinyuranyo.
Ingimbi z’u Rwanda zakomeje guhatana kugeza ku munota wa nyuma, ariko iminota 40 isanzwe y’umukino irangira amakipe yombi anganya amanota 59-59, hiyambazwa iminota itanu y’inyongera.
Ni iminota ingimbi z’u Rwanda zitwayemo neza ndetse zitsindamo amanota 11, umukino urangira u Rwanda rutsinze ku manota 70-65, biruhesha kuzakina umukino wa nyuma muri iri rushanwa.
Ngabonziza Hugo Victor ni we watsinze amanota menshi mu bakinnyi b’u Rwanda no mu mukino muri rusange aho yatsinze 25, mu gihe Shammah Kwizera wa Uganda yatsinze amanota 20.
Ku mukino wa nyuma uraba kuri uyu wa Gatatu Saa Cyenda n’igice z’amanywa, u Rwanda rurakina na n’ikipe ikomeza hagati ya Misiri yatsinze Sudani y’Epfo.
Mu bakobwa, umukino wa nyuma urakinwa na Misiri na Kenya yasezereye u Rwanda muri 1/2.
Igikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa 5-16 Kanama 2026.



UMUSEKE.RW
