Nyaruguru: Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rusenge bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’abana babiri b’abahungu barohamye mu kizenga cy’amazi ubwo bari bagiye kwidumbaguza (koga).
Iby’uru rupfu byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Ntanda, Akagari ka Raranzige, mu Murenge wa Rusenge.
Aba bana bari bafite imyaka 14 na 15.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bana bari bagiye kwidumbaguza muri icyo kizenga cy’amazi, ariko bombi bararohama.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryatabaye.
Ati: “Abashinzwe ubutabazi bagezeyo, imirambo y’aba bana iraboneka. Imirambo yahise ijyanwa ku Bitaro bya Munini, kugira ngo ikorerwe isuzuma.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane neza iby’uru rupfu.
Polisi kandi yihanganishije imiryango y’abana bapfuye, inibutsa ababyeyi n’urubyiruko ko mu gihe cy’impeshyi abantu bakunze kwegera ahari amazi, ariko ko bagomba kwitwararika abatazi koga bakayirinda.
Polisi yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu mazi, by’umwihariko ababyeyi bakarinda abana kwegera ahantu hashobora guteza ibyago.
UMUSEKE.RW
