Congo: Uwahoze ari Minisitiri wabwiye Urukiko ko azanywa uburozi yakatiwe

Constant Mutamba Tungunga, wahoze ari Minisitiri w'Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC

Constant Mutamba Tungunga, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 akora imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’inyerezwa rya miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika yari agenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ingabo za Uganda mu Mujyi wa Kisangani.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rusesa Imanza rwa Kinshasa kuri uyu wa Gatatnu tariki ya 18 Nzeri 2026.

Ni mu rubanza rwari rumaze iminsi aho Mutamba yareganwaga na Chançard Bolukola wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ikigega cya FRIVAO, cyashyiriweho gufasha abazize n’abagizweho ingaruka n’ayo makimbirane. Uyu we yakatiwe kumara imyaka irindwi imirimo y’agahato.

Constant Mutamba wari warikuye muri uru rubanza nyuma yo kubwira urukiko ko ko naramuka akatiwe urwo gupfa, yazanywa uburozi akiyahura , ubushinjacyaha bwamureraga kugira uruhare mu ikoreshwa nabi no kunyereza amafaranga miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika yari agenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ingabo za Uganda mu Mujyi wa Kisangani, we akavuga ko n’ubundi yamaze guhamwa n’icyo cyaha, adakwiriye gukomeza kuburana.

Mu iburanisha ryabanje ryabaga ririmo impaka ndende. Uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wajyaga anumvikana mu mvugo zikarishye zirimo izo yamamiriyemo avuga ko batazera u Rwanda, yajyaga avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano ko kandi ari urubanza runyuranyije n’amategeko.

Yasabaga kandi ko iburanisha rye ryajya ritambutswa kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC), kugira ngo abaturage babashe gukurikira uko urubanza rwe rugenda.

Uretse ibyo bihano byo gukora imirimo ya gahato, banambuwe uburenganzira bwo gutora no kumara imyaka itanu nta mirimo ya Leta bakora.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Yali Minisitiri w’Ubutabera,hanyuma bamukatira igifungo akavuga ko aziyahura ?Ubwo bisobanura ko atemera ubutabera bwa DRC !!
    Ikindi byerekana,nuko ubutabera bwo muli iyi si akenshi bubera abantu,wenda kubera ikimenyane cyangwa icyenewabo,kandi bukarya ruswa.
    Ni ryali tuzagira ubutabera nyakuli ?Ni igihe imana izazana bwami bwayo bukaba aribwo buyobora isi.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga imana buli munsi tuyisaba gutebutsa ubwami bwayo.Niwe uzaba abukuriye,abanje gukuraho abayobozi b’isi bose.Haranira kuzaba muli ubwo bwami,ushaka imana cyane,utibera mu gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *