Mu gihe habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rukine na Liberia mu mukino wo gushaka itike cya Afurika 2027, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, bahize ko bagomba kurusubiza muri iri rushanwa rizabera mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati.
Uko iminsi yicuma, ni ko icyizere cy’abakinnyi b’Amavubi kigenda kizamuka mbere yo gutangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizakinwa mu mwaka utaha kikabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko kuri iyi nshuro babona igihe cyo gusubiza Amavubi mu Gikombe cya Afurika, kigeze.
Mugisha Bonheur, Ntwari Fiacre, Joy-Lance Mickels, Bizimana Djihad, Emeran Nkusi na Mutsinzi Ange, bose bahamya ko igihe cyo gusubira muri iri rushanwa u Rwanda ruherukamo mu 2004, kigeze kandi bafite ubushobozi bwo kubigeraho bahereye ku mukino wa Liberia.
N’ubwo bavuga ibi ariko, bahamya ko batabyishoboza mu gihe Abanyarwanda baba bataje kubashyigikira, maze babasaba kuzahera ku mukino wa mbere Amavubi azakinira muri Stade Amahoro ku wa 25 Nzeri 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
Ubwo u Rwanda ruheruka kwakirira Liberia muri iyi Stade mu 2007, rwayitsinze ibitego 4-0, na bwo byari mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika. Kugura itike yo kureba uyu mukino, ni uguca kuri *939*3*2# cyangwa kuri www.sportspass.rw. Itike ya make y’uyu mukino, ni 2000 Frw.










UMUSEKE.RW

