Vozinha wa Cap-Vert yicuza icyatumye aba icyamamare

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert na Colo-Colo yo muri Chile, Josimar José Évora Dias wamenyekanye ku izina rya ‘Vozinha’, yavuze ko yicuza kuba yaramenyekaniye mu Gikombe cy’Isi kuko nta buzima bwe bwite akigira.

Uyu munyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert, yavuze ko nyuma yo kumenyekana biciye mu Gikombe cy’Isi 2026 giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, ubuzima bwe bwahindutse mu buryo butari bwiza, ashimangira ko ubu nta buzima bw’ibanga akigira.

Yagize ati “Nabuze amahoro n’umutuzo. Nta buzima bwite nkigira, iyo nsohotse cyangwa ngiye muri restaurant, buri gihe haba hari umuntu ushaka ifoto cyangwa hakaba abari kumfata amashusho.”

“Mvugishije ukuri, ndamutse ngomba guhitamo hagati y’ubuzima mfite uyu munsi n’ubwo nari mfite mbere, nahitamo ubuzima nari mfite mbere.”

Nyuma yo kugira ibihe byiza mu Gikombe cy’Isi, Vozinha yahise yuzuza abamukurikira kuri Instagram bangana na miliyoni 28. We n’ikipe ye bari kwitegura umukino wa kabiri mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Cap-Vert yatsinzwe na Mali ibitego 3-1 mu gihe Amavubi yo yatsinze Liberia ibitego 3-1. Umukino uzahuza u Rwanda n’iyi kipe, uteganyijwe ejo mu mujyi wa Praia muri Cap-Vert.

Vozinha yicuza impamvu yatumye amenyekana

UMUSEKE.RW

Share This Article