Musenyeri Kabayiza yasabwe kurwanya inyigisho z’ubuyoboye
Rev. Kabayiza Louis Pasteur wimitswe nka Musenyeri mushya w’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR), Diyosezi ya Shyogwe yasabwe kuzimakaza ubunyangamugayo, kumenya abakirisitu agiye kuyobora no kuzagira uruhare mu kwamagana inyigisho z’ubuyoboye. Ni ibyavugiwe mu Karere ka Muhanga mu muhango wabaye kuri icyi Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe, wo kwimika Rev. Kabayiza Louis Pasteur, nk’Umwepisikopi mushya wa […]