Inama y’Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikomeye bigamije kunoza uburyo bwo gukusanya no gutanga imisoro, no gufasha abaturage n’abikorera kurushaho kwiteza imbere.
Ni inama yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Mu mikorere mishya, hashyizweho Komite ihoraho ishinzwe politiki y’isoresha hagamijwe kongera uruhare rw’abafatanyabikorwa.
Hari kandi gushyigikira ibigo by’imari iciriritse ahazoroshywa ibisabwa mu kubyongerera igihe cyo gusonera imisoro mu rwego rwo gufasha ibigo by’imari iciriritse gutera imbere.
Inama y’Abaminisitiri yemeje kongera ishimwe rihabwa abatanga amakuru ku inyerezwa ry’imisoro, ndetse no koroshya uburyo bwo gutanga imisoro ku bigo by’ubucuruzi. Muri ibyo harimo kuzamura ingano y’umutungo w’ibigo by’ubucuruzi ugomba kuba waragenzuwe kandi wemejwe n’ababaruramari b’umwuga.
Hemejwe kuvugurura politiki y’imisoro hagamijwe kongera ubudaheranwa n’uburinganire mu kuyishyura, gushyiraho uburyo bushya bwo kubarira imisoro ku bigo by’imari iciriritse, koroshya uburyo bwo gutanga imisoro ku bacuruzi bato n’abikorera.
Izi ngamba zitezweho kongera umusaruro w’imisoro no gufasha ubucuruzi gukora neza mu buryo bworoshye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
