Jabana: Kudohoka kw’ababyeyi biratuma abaterwa inda biyongera

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, rwatangaje ko ababyeyi badohotse ku burere n’igitsure,bikaba intandaro yo kwiyongera kw’abangavu  baterwa inda imburagihe.

Umuhanzi Akarabo k’Imana yatambukije ubutumwa mu ndirimbo ze

Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022, Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga NUDOR ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bari mu gikorwa cyo kwigisha urubyiruko n’abafite ubumuga ibijyanye n’ ubuzima bw’imyororokere.

Ingabire Ange, ni umwe mu rubyiruko rwo muri uyu murenge,yatangaje ko ababyeyi bihugiraho ntibahe umwanya abana babo bityo bikabaviramo gutwara inda imburagihe.

Yagize ati “Ntabwo ababyeyi bicara ngo baganirize abana babo kubera ko 90% aho dutuye bose baratwite.Bacikirije amashuri,ntabwo bigeze baganirizwa n’ababyeyi ngo bababwire ikibi n’ikiza.”

Yakomeje agira ati “Ababyeyi benshi bihugira mu kazi kabo, niba gatangira saa moya za mu gitondo aragaruka saa mbili z’ijoro.Ntiyanafashe n’umwanya ngo aganirize umwana.”

Uyu avuga ko ahanini hari n’ubwo abakobwa baba badafite amakuru k’ubuzima bw’imyororokere, bigatuma aterwa inda.

Atanga urugero kuri mugenzi we byabayeho yagize ati “Nk’umwana duturanye naramubajije ese ko utwite byagenze gute? Arambwira ngo umuntu yarambwiye ngo tujye ku Gisenyi,turarayo,turaryamana,mubwiye ko yanteye  inda ngo ninywe amazi  birashira.”

Yagiriye inama bagenzi be kwirinda ibishuko by’abagabo bakuze n’abasore  bibashora mu ngeso mbi.

Undi nawe witwa Musabende Anita, avuga ko ababyeyi badaha umwanya abana babo ariko agashima ko ubuyobozi bwatangiye kubegera bubaha inama zitandukanye ku buzima bw’imyororokere.

- Advertisement -

Yagize ati “Mbere ntabwo wabonaga aho wahabwa inama z’imihandagurukire y’umubiri,nta nubwo wabwirwaga uko wakoresha agakingirizo.No kwibarira (avuga ukwezi k’umugore) dusigaye tubizi .”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Jabana,Wibabara Justine,yatangaje ko   mu myaka ishize hagaragaye umubare w’abangavu batewe inda  bitewe ahanini   no kudahabwa  amakuru n’uburere n’ababyeyi.

Yagize ati “Biba bituruka mu burere babonye butari bwiza kuko akenshi iyo umwana agiye kwicuruza ku muhanda,iyo ukurikiranye mu miryango yabo usanga imibereho yabo itari myiza.Hari ukuba atari myiza mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ubw’imibanire.”

Uyu muyobozi asanga ababyeyi bagakwiye kugira uruhare rufatika mu kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo.

Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi n’itumanaho,mu ihuriro  ry’imiryango y’abafite ubumuga,NUDOR,Uzarazi Evode,yavuze ko mu kwegera urubyiruko  n’abafite ubumuga bagasobanurirwa ubuzima bw’imyororokere bigamije kurushaho  kubafasha mu iterambere rya bo n’igihugu.

Yagize ati “Turashaka ko tugira urubyiruko rufite icyerekezo,rureba ejo hazaza, rukumva ko rwabigizemo uruhare.Imwe mu nzira n’uko bahabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere,ariko ni uko bayoborwa n’uko bayoborwa mu nzira nziza nk’uko igihugu kibibashishikariza.”

Mu Murenge wa Jabana kuva muri Nyakanga 2021 kugeza uyu mwaka  habarurwa abana batewe inda bakanabyara imburagihe bagera 17.

Urubyiruko rwahawe amakuru ku buzima bw’imyororokere runidagadura.Aha ni kuri Yego Center hatangiwe  ubutumwa

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW