Perezida Paul Kagame uri muri Tanzania, yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu Banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibikubiye mu butumwa yatanze ubwo we na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan,bagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru bo muri Tanzania.
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ku bw’ikaze yamuhawe we n’intumwa yari ayoboye.
Perezida Kagame yavuze ko Tanzaniya ari umufatanyabikorwa w’ingenzi, atari ku Rwanda gusa, ahubwo no ku bindi bihugu byo mu karere.
Ati “Ndagushimira cyane Nyakubahwa Perezida n’Abanye-Tanzania bose ku bwo kuba abaturanyi beza n’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byacu. Tanzania ni umufatanyabikorwa w’imena ku Rwanda.”
Yakomeje ati “ Mu myaka yashize, twongereye imbaraga ubufatanye bwacu mu nzego zirimo ubucuruzi no gutwara ibintu, bifasha u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu Banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko vuba tuzagira amahirwe yo gushimira mu ruhame, bamwe mu Banye-Tanzania, bakoze ibikorwa muri kiriya gihe byerekanye n’ ubudashyikirwa, ubutwari ndetse n’impuhwe.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa imwe mu mishanga ihuriweho n’ibihugu byombi.
Ati “Twatewe imbaraga n’intambwe imaze guterwa, kandi twiteze gushyira mu bikorwa imishinga yacu ihuriweho. Ubufatanye bwacu muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika Yunze Ubumwe, bugaragaza aka kazi ko kwihuriza hamwe muri iki gihe cy’ibibazo, Akarere kacu kagomba kuguma kunze ubumwe ku cyerekezo gisangiwe cy’iterambere n’ubufatanye.”


UMUSEKE.RW
