Icyo amateka avuga ku Bihugu biri kumwe n’Amavubi mu itsinda K

Amateka agaragaza ko Ibihugu biri kumwe n’u Rwanda mu itsinda K, byarugoye mu mikino yose byahuriyemo mu marushanwa arimo urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

Ku wa 19 Gicurasi 2026, ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yamenye itsinda irimo rya K mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Amavubi yisanze ari kumwe na Mali, Cape-Vert na Liberia itozwa na Adil Erradi Mohammed. Ni itsinda n’ubundi rizavamo amakipe abiri ya mbere nk’uko bisanzwe bigenda.

Iri rushanwa rizabera muri Uganda – Kenya – Tanzania mu mwaka utaha, Abanyarwanda bafite inyota yo kuzaba bahagarariwe.

Amateka avuga iki ku Bihugu biri kumwe n’Amavubi?

Mali Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2014, u Rwanda rwari mu itsinda H hamwe na Mali.

Mu mikino ibiri yahuje Amavubi n’iki gihugu icyo gihe, yarangiye nta n’umwe u Rwanda rubashije gutsinda.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, warangiye Mali itsinze ibitego 2-1 mu gihe uwo kwishyura warangiye ibihugu byombi binganyije igitego 1-1. Icyo gihe Amavubi yatsindiwe na Meddie Kagere mu mikino yombi.

Mu 2021 ubwo u Rwanda rwari kumwe na Cape-Vert mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Ibihugu byombi byanganyije imikino yombi 0-0.

Mu 2008 ubwo Amavubi yari kumwe na Liberia mu itsinda E mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Ghana, yatsinzemo umukino umwe wo kwishyura ibitego 4-0 mu mukino wabereye i Kigali.

Icyo gihe u Rwanda rwatsindiwe na Bokota Labama, Jeannot Witakenge, Saidi Abedi Makasi, Jeannot Witakenge na Karekezi Olivier.

Umukino ubanza icyo gihe, Liberia yari yatsinze Amavubi ibitego 3-2. U Rwanda rwari rwatsindiwe na Karekezi Olivier na Abedi Mulenda.

Urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, ruzatangira muri Kamena uyu mwaka.

Aganira n’itangazamakuru ry’Ikipe y’Igihugu, Stephen Constantine utoza u Rwanda yagarutse kuri iyi tombola.

Ati “Ntekereza ko ari itsinda rikomeye. Twatomboye amakipe abiri ari muri 15 meza, ari yo Cap-Vert na Mali, ndetse na Liberia izaba ari ikipe itoroshye. Gusa icyo wamenya, tugomba gutsinda imikino yacu yo mu rugo, tukareba ibizaba mu mikino yo hanze.”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ari akazi katoroshye, gusa ni yo mpamvu dushaka kuba muri aya marushanwa, guhura n’amakipe meza. Tuzagira imikino itandatu isaba guhangana cyane.”

Iyi mikino yo gushaka itike y’iki Gikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya mu mpeshyi y’umwaka utaha, izatangira muri Nzeri.

Constantine yavuze ko “buri kimwe kirashoboka”, ubwo yari abajijwe niba hari icyizere ko u Rwanda rwazabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika rwitabiriye inshuro imwe mu 2004.

Yongeyeho ati “Nk’uko nabivuze, dukeneye gutsinda imikino yacu yo mu rugo mbere na mbere. Nitujyana ubwitange nk’ubwo abasore bagaragaje mu mikino ibiri iheruka, aho bagaragaje guhangana gukomeye n’imbaraga nyinshi.”

“Ntekereza ko gukinira ikipe y’igihugu yawe ari ibyiyumviro byiza kurusha ibindi. Ntekereza ko buri wese, nanjye ndimo, tuzatanga buri kimwe ku Mavubi.”

Abajijwe niba itsinda u Rwanda rurimo ari iry’urupfu [rikomeye cyane], Constantine yongeye kugira ati “Ni itsinda rikomeye. Ariko na none niba ushaka gukina mu makipe akomeye, ugomba guhangana n’amakipe meza. Ntekereza ko dufite amakipe abiri meza muri Afurika mu itsinda ryacu.”

Yongeyeho ati “Gusa uyu ni umupira w’amaguru. Tuzakina umukino ku mukino. Nta yandi mahitamo dufite.”

Umutoza w’Amavubi yavuze ko ubu gahunda ikurikiyeho ari iy’imikino ya gicuti izabera muri Maroc mu kwezi gutaha kwa Kamena nubwo nta gihe gihagije cyo kuyitegura gihari.

Ati “Shampiyona izarangira ku wa 30 Gicurasi, igihe cyagenwe na FIFA cy’imikino gitangire nyuma y’iminsi ibiri. Tuzajya muri Maroc. Tuzaba dufite iminsi ibiri cyangwa ine mbere yo gukina umukino wa mbere uzaba tariki ya 6 [Kamena]. Uzaba ari uwa Tanzania noneho uwa kabiri ni tariki ya 9 hamwe n’Ibirwa bya Comores.”

Ku bijyanye n’icyizere kiri hejuru Abanyarwanda bagiriye ikipe yabo nyuma yo kwitwara neza muri FIFA Series 2026, Constantine yagize ati “Nababwira ko bakwihangana. Turi kugerageza kubaka ikipe.”

Yakomeje agira ati “Imyaka ibiri ishize ntabwo yatubereye myiza mu bijyanye n’umusaruro. Twagize umusaruro mwiza muri FIFA Series, ariko ibyo byararangiye. Tugomba kubisiga inyuma.”

“Ubu tugomba kureba imikino ibiri dufite muri Maroc, na yo izatubera myiza. Nyuma yaho, muri Nzeri tuzatangira gushaka itike ya CAN. Nta mikino yoroha muri ruhago. Ugomba guhangana, ugomba gutsinda kandi ukaba n’umunyamahirwe. Tugomba kugerageza kuba ibyo bintu byose.”

Ku rutonde ngarukamwaka rusange rwa FIFA, U Rwanda ruri ku mwanya wa 128, Mali ikaba iya 52, Cap-Vert ikaba iya 69, mu gihe Liberia ari iya 140.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2027, amakipe abiri ya mbere mu itsinda ni yo azabona itike.

Amavubi yamenye amakipe bazahangana mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027

UMUSEKE.RW

Share This Article