Browsing category

Kwibuka

Abaganga babwiwe ko batatanga ubuzima bagifite amacakubiri n’amoko mu mutima

Bamwe mu baganga bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri no mu Bigo Nderabuzima bikorana naho, bibukijwe ko inshingano bafite n’indahiro barahiye yo gutanga ubuzima, batayigeraho bagifite umutima urangwa n’amacakubiri n’amoko. Ni ubutumwa bahawe kuri uyu wa 28 Mata 2024 ubwo ibitaro bikuru bya Ruhengeri bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe […]

Hibutswe abahoze ari abakozi b’ibigo byahurijwe muri RAB bishwe muri Jenoside

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyibutse ku nshuro ya 30 abari abakozi bakoreraga Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi (ISAR), Serivisi y’Imbuto z’Indobanure (SSS), Laboratwari y’Ubuvuzi bw’Amatungo(LVNR), n’Ikigo cyari gishinzwe gutera intanga mu matungo (CNIA) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuva ku ya 7 Mata 2024, hatangiye iminsi 100 yo Kwibuka ku […]

Croix Rouge yibukije ko kugira ubumuntu byakabaye indangagaciro za buri wese

Croix Rouge y’u Rwanda ku wa 26 Mata 2024, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange abari Abakorerabushake, abakozi, abaturanyi bayo bishwe,hagaragazwa uko muri bo hari abatatiriye igihango cy’impuhwe n’imbabazi bakijandika mu bwicanyi. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango aho giherereye mu Mujyi wa Kigali. SHUMBUSHO Rambert ni umwe mu […]

Croix Rouge Rwanda yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, isaba gukumira ikibi

Abakorerabushake, abakozi, abayobozi inshuti n’imiryango y’abari abakozi ba Croix Rouge mu Rwanda, bibutse ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bibutswa umwihariko bafite wo guharanira kurengera ikiremwamuntu. Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Mata 2024 ku cyicaro cya Croix Rouge y’u Rwanda mu Mirenge wa Kacyiru. Cyatangijwe n’isengesho, kunamira no gushyira indabo ku […]

Karongi: Abarokokeye mu Birambo barashima Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Umuryango “Abavandimwe’” urimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu Birambo ho mu Karere ka Karongi, barashima Ubumuntu babonanye Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside. Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, biri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka mu bice […]

Kamonyi: Barasaba ko hakubakwa urwibutswo rwa Mugina

Bamwe mu barokotse Jenoside mu Murenge wa Mugina ,mu Karere ka Kamonyi,basaba ko hakubakwa urwibutso rwagutse rwa Mugina kugira ngo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi  ijye ishyingurwa mu cyubahiro ndetse isubizwe agaciro yambuwe. Ibi babisabye ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, mu Murenge wa Mugina , mu Karere ka Kamonyi […]

#Kwibuka30: Abikorera basabwe guca ukubiri n’amacakubiri

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yanenze bamwe mu bikorera cyane abari abacuruzi bagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kuyitera inkunga, ariko ashimangira ko abikorera bagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubwo abagize […]

Hagaragajwe uko Wenceslas yagize uruhare  mu iyicwa ry’Abatutsi ba Muhima

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatusi  mu cyahoze ari segiteri Rugenge na Muhima, mu Mujyi wa Kigali, mu  buhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo, bavuga ko uwari padiri , Munyeshyaka Wenceslas,yicishije Abatutsi akanasambanya abakobwa. Babigarutseho ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata 2024, hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside mu cyahoze ari segiteri Rugenge, Muhima bakaza […]

Ruhango: Abakoze Jenoside barimo Abarundi babwiwe ko iki cyaha kidasaza

Mu gikorwa  cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange  n’abiciwe mu Mayaga by’umwihariko, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abari aho ko abakoze Jenoside harimo n’Abarundi ko bazafatwa kuko iki cyaha kidasaza. Abatanze ubuhamya n’ibiganiro bavuga ko  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahenshi yakozwe n’Abanyarwanda bakavuga ko mu […]

AEBR yibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyirahamwe ry’amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, hanashyirwa indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu kubaha icyubahiro, ni nyuma y’uko abakristo b’iri torero bahuriye mu mugoroba wo Kwibuka […]