Muhanga: Basabwe gufata ingamba no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Depite Kalinijabo Barthelem avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gufata ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko imaze gufata intera ndende. Depite Kalinijabo Barthelem avuga ko abakoloni bagiye bahererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside bigisha abahutu kwica bagenzi babo b’Abatutsi bababwira ko nta sano bafitanye. […]