Browsing category

Ubukungu

Réseau des Femmes yashyize asaga miliyari 2 Frw mu kurengera ibidukikije

Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, uharanira Iterambere ry’umugore, washyize amafaranga asaga Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije. Ni ibyagarutsweho mu mahugurwa y’abagera kuri 70 barimo abanyamuryango n’abakozi ku bijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Mukandori Therese wo mu Karere ka Ruhango yavuze […]

Urubyiruko rwa Afurika rushishikarizwa gukoresha ubwenge bukorano

Umuryango Nyafurika w’Ubucuruzi (ABH) uteraniye i Kigali, hagamijwe gushimangira urusobe rw’ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo biciye mu irushanwa, ndetse no gushishikariza urubyiruko gukoresha ubwenge bukorano (AI). Iyi nama ngarukamwaka izaba muri uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika binyuze mu kwihangira imirimo.” Ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abashoramari, abacuruzi, […]

Byumba na Miyove bahuye na rwiyemezamirimo ugiye kubakorera imihanda ya kaburimbo

Gicumbi: Akanyamuneza ni kose ku baturage bo mu mirenge ya Byumba na Miyove, nyuma yo gusezeranywa umuhanda wa Kaburimbo bakaba batangiye kubona ibimenyetso ko ugiye gukorwa. Ku wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025 rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gukora imihanda yageze mu tugari dutandukanye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yemereye kaburimbo. Uyu muhanda uzaba ifite uburebure bwa […]

Gama Global Network yashyize igorora abashaka kwiga no gutembera mu mahanga

Gama Global Network, ikigo gikomeje gufasha urubyiruko n’abakuze kubona amahirwe yo kwiga, kubona akazi no gutembera mu bihugu bitandukanye ku Isi, cyorohereje abifuza aya mahirwe. Iki kigo cyashinzwe na Hon. Dr. Gamariel Mbonimana kandi gifite icyicaro i Kigali, mu Rwanda, ahahoze hakorera Kaminuza yigishaga iby’Ubukerarugendo (UTB) kuri Sonatube. Kuri ubu, iki kigo gikorana n’ibigo mpuzamahanga […]

Kamonyi: Abikorera biyemeje gukora ishoramari rihuriweho

Abikorera bo mu Karere ka Kamonyi banzuye ko bagiye gukora ishoramari rihuriweho kuko ari ryo rizamura ubukungu mu buryo bwihuse. Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Kamonyi, n’abahakomoka bafite amikoro yisumbuye biyemeje ko bagiye gutangiza ishoramari rihuriweho kugira ngo bazamure ubukungu bw’abatuye aka Karere. Iki cyemezo bagifatiye mu nama yabahuje n’Inzego zitandukanye z’Akarere, inama igamije […]

Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Soraya Hakuziyaremye, guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asimbuye John Rwangombwa ari umaze kuri uwo mwanya imyaka 12. Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none  kuwa  25 Gashyantare 2025, Perezida […]

Rusizi : Uko Uwari Enjeniyeri yihebeye ubuhinzi bw’amatunda abikuye ku masomo yize muri COVID-19

Ukurikiyimfura Jean Baptiste  wo mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama, avuga ko mu gihe cya COVID-19 yize amasomo atandukanye, yatumye areka ubwenjeniyeri yari asojemo muri kaminuza maze yihebera ubuhinzi bw’amatunda. Binyuze mu mushinga ‘KWIHAZA’ MINAGRI ifatanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’ubumwe bw’u Burayi, Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere ndetse n’icyo muri Luxembourg kitwa Luxembourg  Development Cooperation […]

Gicumbi: Abahuguwe gucunga amakoperative basabwe kubibyaza umusaruro 

Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Gicumbi bahuguwe n’umushinga Green Gicumbi ku gucunga imari n’imiyoborere y’amakoperative, kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, bazana impinduka mu mikorere y’amakoperative ndetse bafasha abanyamuryango bayo kubaka ubudahangarwa no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi yabigarutseho kuwa 13 Gashyantare 2025, ubwo hatangwaga impamyabushobozi (Certificat) ku bahinzi n’aborozi  788 […]

Gisagara: Amatungo magufi arafasha abaturage guhindura ubuzima

Abaturage bo mu karere ka Gisagara bahawe amatungo magufi, bavuga ko byabafashije bakikura mu bukene aho banemeza ko agenda abateza imbere. Abahawe amatungo magufi ni bamwe mu baturage bo mu mirenge yo mu karere ka Gisagara nka Gikonko, Gishubi n’iyindi. Manishimwe Alice w’imyaka 29 akaba afite umugabo n’abana babiri, atuye mu murenge wa Gishubi avuga […]