Kicukiro: Barashima ‘Kura Organisation’ yabahinduriye ubuzima
Abakobwa 20 bo mu Karere ka Kicukiro bigishijwe gutunganya imisatsi n’ubwiza, bahawe impamyabushobozi, bishimira ko ubu batagifite impungenge z’ubushomeri. Ibi babitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, ubwo basozaga amasomo bari bamazemo amezi umunani, arimo abiri yo kwimenyereza. Aya masomo bayahawe n’Umuryango Kura Organisation ukorera mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa […]