Browsing category

Inkuru Nyamukuru

Umugaba Mukuru  w’Ingabo za Jordanie ari mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo za Jordanie (CJCS-JAF), Maj Gen, Yousef A. Al Hnaity, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025,yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Mu rugendo rwe ari mu Rwanda, yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda. Ibiganiro byabo byibanze ku […]

Ruhango: Umuturage yatamaje bagenzi be basabiriza Abayobozi babasuye

Nyiransabimana Rose anenga bamwe mu baturage bafite ingeso yo gusabiriza abayobozi iyo babasuye, akavuga ko iyo myitwarire mibi ikwiye gucika burundu. Nyiransabimana  Rose atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Munanira, Umurenge wa Kabagari. Nyiransabimana Rose ni umubyeyi w’abana babiri, yabwiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange, […]

Conreille Nanga yakiranywe urugwiro I Bukavu

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ,Corneillee Nangaa, ku munsi w’ejo, yakiranywe urugwiro mu Mujyi wa Bukavu, ahaheruka gufatwa n’uyu mutwe. Nibwo bwa mbere yari ageze i Bukavu kuva uyu mujyi wajya mu maboko y’umutwe . Nangaa yari ari kumwe n’itsinda rya gisirikare ndetse na bamwe mu bayobozi ba AFC/M23. Ubwo yasuraga Bukavu,  AFC/M23 yahise isohora itangazo kandi  […]

U Rwanda rwasubije Ubwongereza bukangisha  gufata ibihano

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ingamba zo gufatira u Rwanda ibihano Ubwongereza bwatangaje, bigaragaza ko iki gihugu cyamaze gufata uruhande  kandi ibyo ari ibyo kwicuza. Ni nyuma yaho u Bwongereza busohoye itangazo rishinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo. Mu itangazo ry’Ibiro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth […]

Gen (Rtd) Kabarebe yavuye imuzi uko Tshisekedi yifuje guhanagura u Rwanda

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangiye nyuma y’iyicwa rya Patrice Lumumba, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Zaire. Yabisobanuriye abagize Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ku wa 25 Gashyantare 2025. Minisitiri Kabarebe yasobanuye ko ibibazo bya […]

Abagabo 5 baregwaga kwica umwana w’imyaka 12 bagizwe abere

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwagize abere abagabo batanu  bakekwaho kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwari William wari ufite imyaka 12.  Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo cyo kugira abere abagabo batanu, bakekwagaho kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwari William w’imyaka 12. Uyu mwana ni uwo mu Mudugudu wa Gakenyeri […]

Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Soraya Hakuziyaremye, guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asimbuye John Rwangombwa ari umaze kuri uwo mwanya imyaka 12. Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none  kuwa  25 Gashyantare 2025, Perezida […]

Nizeye ko turi kujya mu cyerekezo kizima-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo byaryo ryongereye ibigo by’imari bitanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga, bityo bikoroshya uko abantu bagera kuri serivisi binyuze kuri telefone. Perezida Kagame yatangiye ubu butumwa muri Kigali Convention Centre ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum). Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi, abashoramari, na ba rwiyemezamirimo mu […]