Browsing category

Urubyiruko

Miss Ishanga n’ibizungerezi akorana na byo muri “Rich Gang” batawe muri yombi

Kwizera Emelyne wahimbwe Miss Ishanga uherutse kugaragara mu mashusho yikinisha akoresheje icupa, we na bagenzi be biyise “Rich Gang” bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abafashwe barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu […]

Ibigo biha akazi abasekirite byasabwe kubafata neza mu kazi kabo

Ikigo Excellent Security Company Ltd. cyashyize ku isoko ry’umurimo abasekirite babige umwuga 74 bakaba basoje amasomo y’amezi atatu, umwe mu bayobozi yasabye ibigo baha abakozi kubitaho no kubahembera ku gihe. Akarasisi, gutanga ibyangombwa mpamyabumenyi byemeza ko basoje amasomo yo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu mu bigo bitandukanye bakoreramo, ni byo byaranze umuhango wo kwinjiza mu gisekirite […]

Wisdom School yasobanuye amahirwe ari ku bana bahiga yo kujya kuminuza muri America n’ahandi

Musanze: Wisdom Schools ni rimwe mu mashuri yo mu Rwanda atanga uburezi buhanitse buri ku rwego mpuzamahanga, aho kugeza ubu ryamaze guhabwa amahirwe yo kohereza abana baharangije amashuri yisumbuye, kwiga muri kaminuza z’ibihangange ku isi harimo Amerika, Australia, Canada, Ubwongereza n’ahandi ku isi. Iby’aya mahirwe atangirwa muri iri shuri byagarutsweho kuri uyu wa 30 Kamena 2024, […]

Inama 8 zafasha Leta gukemura ikibazo cy’imishinga y’urubyiruko ipfa ikivuka

Urubyiruko rutandukanye rugaragaza ko rukigowe no kugera ku mafaranga yarufasha guhanga imirimo rugatanga akazi, na rwo rukava mu bukene. Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu Rwanda, RCSP risanga inama 8 zafasha Leta gukemura icyo kibazo. Mutoniwase Ange ni umwe mu rubyiruko rwagerageje gushakisha igishoro, akaba akora akazi ko gucuruza service za mobile money, afasha abakiliya […]

Tangira kwiga amategeko y’umuhanda utavuye aho uri

U Rwanda, naho isi igize, ibisubizo ku bibazo bitandukanye bigenda biboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga, harimo no gufasha abantu gukoresha igihe cyabo neza. Ntabwo bikigusaba kuva aho uri ngo ubashe kwiga amategeko y’umuhanda. Ufite telefoni, cyangwa mudasobwa, ushaka kwiga amategeko y’umuhanda ku rubuga rwizewe, usura www.kwiga.online urubuga na Polisi y’Igihugu ishima. Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP […]

Urubyiruko rwize muri USA rwasabye abana rufasha guha agaciro ishuri

Ruhango: Urubyiruko rwize muri USA rwibumbiye muri “Rwanda Future Builders” rwasabye abo bafasha kutava mu ishuri. Urubyiruko rw’abanyarwanda boherejwe kwiga muri Leta zunze ubumwe z’America (USA) bishyize hamwe bafasha abana batishoboye bo mu karere ka Ruhango. Abasore n’inkumi biga muri America muri gahunda ya CUSP Program iterwa inkunga na “The Howard G Buffet (HGB) Foundation” […]

Ibitavugwa mu nzu za ‘Sauna na Massage’

Uko bwije nuko bukeye isi irajya n’ibyayo. Yewe umuntu ashatse yaririmba aka ya ndirimbo y’abakirisitu basenga ku munsi wa karindwi ngo’Isi irashaje,’ Umunsi umwe naganiriye n’umuntu, ambarira ibyo yaboneye mu nzu zikorerwamo ‘Sauna na Massage’ ambwira ko ibiberayo ntaho bitaniye n’ibyabaye isodoma na Gomora. Ubwo yashakaga kumbwira ko ari ubusambanyi gusa gusa. Uyu utarashatse ko […]

Pamella yateye imitoma The Ben amwifuriza isabukuru

Uwicyeza Pamella wigeze kwiyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda akaba umugore w’icyamamare mu muziki w’u Rwanda, Mugisha Benjamin, The Ben, yamwifurije isabukuru nziza, amubwira amagambo meza. Amagambo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Pamella yagize ati “Isabukuru nziza mwiza wange Hubby hubby! Ijuru ni ahantu h’ubuturo kuri wowe. Ndagukunda,Nzakomeza kugukunda.Warakoze kumbera inshuti kandi reka uzakomeza kuba […]

Dr Ngirente yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu guha urubyiruko ubumenyi bukenewe  

Ihuriro ry’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi rwateraniye i Kigali, mu gikorwa cyateguwe n’ikigo mpuzamahanga kitwa UNLEASH, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye inzego zose ku Isi gushyigikira urubyiruko  kugira ngo rutange umusanzu ukenewe mu ntego z’Isi z’iterambere rirambye. Urubyiruko rugera ku 1000 ruturutse mu bihugu 136 hirya no hino ku Isi rurimo 200 […]

Uwize imyuga ntabura akazi! Abasaleziyani biyemeje kwigisha urubyiruko imyuga ikenewe

Binyuze mu mashuli ya Tekinike n’Ubumenyi ngiro y’Abasaleziyani ba Don Bosco, uyu muryango urahamya ko uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rugana amasomo y’imyuga rukomeze kubona uburezi bufite ireme, kandi busubiza ibibazo biri ku isoko ry’Umurimo. Byagarutsweho n’Ubuyobozi bw’Abasaleziyani bakurikirana ubuzima bwa buri munsi ku Ishuli ry’Imyuga rya Don Bosco Rango TVET School, mu […]